– Messina/Sicily-Italy

Abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda batuye Sicily mu butaliyani, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyo kwibuka abacu bazize jenocide yakorewe abatutsi 1994
Cyatangijwe  n’isengesho ryayobowe  na Padiri  Aphrodis Kaberuka,asaba Imana gukomeza imitima ya benshi.

Nyuma yaho, Prof. Agatha uhagarariye ubuyobozi bw’ishuri (University of Messina)yatanze ikaze ku bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.


Hakurikiyeho Jennifer Isimbi, umunyeshuri uhagarariye bagenzi be, aha ikaze abaje kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe twibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi, anashima abafashije kugirango iki gikorwa kibe. Nyuma y’ijambo yasabye abari bitabiriye bose guhaguruka bagafata umunota wo kwibuka.


Prof. Agatha yongeye gufata ijambo adusangiza ku nyigisho yise “Back to history” ivuga ku mateka y’u Rwanda mbere na nyuma y’ubukoloni na jenoside yakorewe abatutsi.
Abitabiriye bongeye gukangurirwa kwibuka mu buryo bwagutse binyuze mu kureba filime ngufi yagaragazaga ukuri n’ubuhamya ku byabaye mu gihe cya Jenoside.

Kurikira aha filime yatambukijwe :


Hakurikiyeho umuhango wo gusoma amazina y’abazize Jenoside no gucana urumuri rw’ikizere .

Nyuma y’iki gikorwa, Prof. Alberto yatanze ikiganiro cyibanze ku kamaro ko kwibuka nk’urufunguzo rwo kwigira no kubaka ejo hazaza.
Aphrodis Kaberuka yongeye kugaruka atanga ubuhamya bwibutsa uburemere bw’ibyabaye n’inzira y’ubuzima nyuma ya Jenoside.

Hakurikiyeho ubutumwa bwa Alain Pacifique Ndayishimiye, uhagarariye Diaspora y’abanyarwanda mu Butaliyani. Nuko abivuga muri kiganiro yagejeje kubitabiriye uyu muhango, yibukije ko, kwibuka ari ikimenyetso cyo guha agaciro abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi, ni ukuba hafi abacitse ku icumu, n’ikimenyetso kandi cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, kuba umunyarwanda. Gukurikira ikimenyetso cyo kuba “ndi umunyarwanda” dufatanya n’abandi kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza twifuza. Ni ukubaka ejo hazaza hashingiye ku mateka duhitamo igikwiriye, igihugu twifuza mu budaheranwa. Yagize ati” turashimira abahagaritse jenoside yakorewe abatutsi, bakaba bakiturangaje imbere mu kubaka u Rwanda, kwibuka bityo bidufasha kwiyubaka dufatanya n’abandi mu nzira yo kubaka u Rwanda twifuza.

Kurikira aha ikiganiro ubutumwa Perezida wa diaspora yagejeje kubitabiriye uyu muhango:

Nyuma Hakiriwe uwari uhagarariye Ibuka italia Jean Pierre Kagabo wadusangije ubutumwa bwa Ibuka anashima abateguye igikorwa bwa mbere muri Sicily, abarimu,inshuti n’abanyarwanda bose bo muri Sicily mu gutegura no kwitabira igikorwa.
Ibirori byasojwe n’indirimbo “URUKUNDO YA RUGAMBA CYPRIEN ” Hafatwa n’ifoto y’urwibutso.


nandi mafoto .

Leave a comment

Unire la diaspora, promuovere la cultura ruandese e contribuire allo sviluppo del Rwanda attraverso solidarietà e collaborazione.

Navigazione

Home

Comunità

Eventi

Contatti

Contatti

Email: comunitaruandeseitalia@gmail.com

Italia

© 2026 Comunità Ruandese in Italia