Umuhuro w’Ambassadeur n’Abanyarwanda batuye i Roma

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 07 Gashyantare 2026, Ambassadeur w’u Rwanda mu Butaliyani, Nyakubahwa François Nkulikiyimfura, yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Roma no mu nkengero zawo. 

Iki kiganiro kitabitiwe n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda birimo urubyiruko rw’abanyeshuri, abihayimana, Abanyarwanda bakorera imiryango mpuzamahanga by’umwihariko Umuryango w’Abibumbye (UN), abahagarariye amashyirahamwe atandukanye y’Abanyarwanda, ndetse n’abandi baturage batuye i Roma no mu nkengero zaho.

Muri iki kiganiro hatanzwe ibitekerezo byibanze ku gukomeza guteza imbere umuryango w’Abanyarwanda batuye i Roma, kongera ibikorwa bibahuza, no kwita ku mibereho myiza yabo muri rusange. Hagarutsweho cyane ku ruhare rw’urubyiruko, hibandwa ku bibazo by’imyigire, imibereho yabo muri Italy, ndetse no ku buryo bashobora kwiteza imbere, kubona imirimo no kugera ku ntego zabo z’igihe kirekire.


Mu butumwa bwe, Ambassaderi yakanguriye urubyiruko kwirinda ibirushuka bishobora kubangiriza ejo hazaza habo, kuba intangarugero, no kurangwa n’indangagaciro nyarwanda n’ikinyabupfura bibahesha isura nziza ndetse bikayihesha n’igihugu muri rusange.

Yongeyeho ko iyo imyitwarire myiza, ari nayo ituma bagirirwa ikizere aho bari hose, mu kazi ndetse no mu mibereho n’abandi

Ambassaderi yibukije urubyiruko ko rutari rwonyine, ko rufite abakuru, ubuyobozi n’umuryango mugari babakurikirana kandi bashobora kubafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bahura na byo. Yanibukije abakuru inshingano zabo zo gushyigikira urubyiruko, kurufasha kubona amahirwe no kurugira inama.




Urubyiruko Kandi rwaboneyeho umwanya wo kugaragaza ibitekerezo byarwo, kuganira n’ubuyobozi, no gusaba ubufasha mu kuzamura no kumenyekanisha imishinga yabo. 

Muri uwo muhuro kandi, hanamuritswe itsinda rihagarariye urubyiruko rw’abanyeshuri i Roma, rigamije korohereza ubuyobozi bwa CRI gukurikirana ibibazo byabo, guteza imbere ubufatanye hagati yabo, no gushakira hamwe ibisubizo by’imibereho yabo ya buri munsi.

Umuyobozi wa CRI yakanguriye urubyiruko gukoresha neza amahirwe ari gushyirwaho, kubaka umuryango ufite imbaraga, no kubyaza umusaruro imbuga za Diaspora zirimo urubuga rwa internet. Yabashishikarije kugaragaza impano n’ubumenyi bwabo, kumenyekanisha imishinga yabo, no kwandika inkuru n’ibikorwa byabo bahuriyeho ku rubuga rwa Diaspora. Yashimangiye ko ibi bizabafasha kugera ku ntego zabo bwite, byongere kugaragaza ubumenyi n’ubushobozi bwabo, kandi bigire uruhare mu nyungu zabo ndetse n’iz’igihugu cy’u Rwanda. Yibukije kandi ko gukoresha izi mbuga bitareba urubyiruko gusa, ahubwo bireba Abanyarwanda bose bafite ibikorwa, imishinga n’amashyirahamwe atandukanye.

Nyuma y’ikiganiro Kandi habaye n’ubusabane …..


Leave a comment

Unire la diaspora, promuovere la cultura ruandese e contribuire allo sviluppo del Rwanda attraverso solidarietà e collaborazione.

Navigazione

Home

Comunità

Eventi

Contatti

Contatti

Email: comunitaruandeseitalia@gmail.com

Italia

© 2026 Comunità Ruandese in Italia