Kuva tariki ya 7 Mata, u Rwanda n’Isi yose turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Insanganyamatsiko izakomeza kuba “Kwibuka Twiyubaka”. Tuzazirikana amateka yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwo kubaka u Rwanda rushya, ndetse n’ingamba zo kurwanya no gukumira icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyane cyane hashingiwe ku bibera mu Karere.
Kubanyarwanda n’incuti z’u Rwanda tubana hano, ariko muri mu Rwanda, dore uko gahunda iteye muri iki cyumeru cy’icyunamo.
ICYUMWERU CY’ICYUNAMO 7 Mata 2026
Ku rwego rw’Igihugu Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari naho umuhango wo Kwibuka uzabera ku rwego rw’Igihugu.
Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” ruzatangirira ku Karere ka Gasabo rugasorezwa muri BK ARENA ahazabera ‘Umugoroba wo Kwibuka.’
Ibi bikorwa bizanyuzwa kuri radiyo na televiziyo by’Igihugu. Tuzabagezaho no ku rubuga rwa Diaspora link mwabikurikiraniraho.
Mu Turere Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa se urundi rwibutso ruzagenwa n’Akarere.
Mu Midugudu yose Hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.
Kuwa 7 Mata 2026:
- Ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka. Ibikorwa by’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana.
- Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.
Abifuza amakuru mu buryo burambuye muri mu Rwanda mwasuzuma INYOBORABIKORWA KU KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI. Kuri iyi link.
Icyumweru cy’Icyunamo (7-13 Mata 2026)
Ku rwego rwa diaspora yacu hano mu Butaliyani, gahunda zo Kwibuka tuzazikurikirana twifashishije ikoranabuhanga twifatanye n’abanyarwanda bari mu gihugu. Ndetse no mu buryo busanzwe twitabira gahunda twagejejweho n’association zisanzwe zidufasha muri ibi bihe byo Kwibuka.
- Roma taliki ya 07 mata 2026. Gahunda yo Kwibuka yateguwe n’association IBUKA Italia.
- Milan taliki ya 18 Mata 2026. Gahunda yo Kwibuka yateguwe n’association IBUKA Italia.
Kugeza ubu izi nizo gahunda twagejejweho mu butaliyani, hagize izindi zitugeraho, tuzabamenyesha.
AMAKURU N’AMABWIRIZA Y’INGENZI NO MURI DIASPORA YACU YAZADUFASHA, NKUKO BITEGANYWA N’URWEGO RUBISHINZWE MINUBUMWE, NK’ INYOBORABIKORWA KU KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.
GAHUNDA Y’IGIKORWA CYO KWIBUKA.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside ntikirenza amasaha atatu (3).
- Kumenyesha gahunda no gufata umunota wo Kwibuka;
- Isengesho ry’umuntu umwe uhagarariye amadini ku babyifuza n’Ijambo ry’ikaze;
- Ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimbo yo Kwibuka cyangwa umuvugo;
- Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimbo yo Kwibuka cyangwa umuvugo;
- Ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimuwe;
- Ubutumwa bw’Umuryango IBUKA;
- Indirimbo yo Kwibuka cyangwa umuvugo;
- Ubutumwa bw’Umushyitsi Mukuru.
GUSIGASIRA AMATEKA
Mu rwego rwo gusigasira amateka, inzego zose zateguye igikorwa cyo Kwibuka zifata mu buryo bw’ikoranabuhanga amashusho n’amajwi by’icyo gikorwa, n’ubuhamya bwatanzwe, MINUBUMWE ikagenerwa kopi y’ibyafashwe inyuzwa kuri imeyili: kwibuka@minubumwe.gov.rw
IKORESHWA RY’IBIRANGO BITANGAZA IGIKORWA CYO KWIBUKA
Amabwiriza agena uko Ibirango byifashishwa mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibyemejwe gusa. Biboneka ku rubuga: http://www.kwibuka.rw
- Mu rwego rw’isuku rusange no kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirakangurirwa gukoresha ibyapa (bill board), screen, teardrops, pull up banner cyangwa agasanduku kabugenewe (branded box)
- Nyuma y’Icyumweru cy’Icyunamo, ibirango byo kwibuka biramanurwa. Bishobora kongera gukoreshwa gusa, igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ncuti bavandimwe duhuriye muri uyu muryango w’abanyarwanda batuye mu butaliyani, by’umwihariko urubyiruko, murashishikarizwa kwitabira ibikorwa byo Kwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku maradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga. No kugira ubushishozi mwirinda abapfobya cg se bagakoresha imvugo z’ihakana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Dukomeze kwimakaza umuco w’ubumwe bw’abanyarwanda no kubungabunga ubumwe bwacu.
TWIBUKE TWIYUBAKA.
Alain Pacifique Ndayishimiye
President CRI


Leave a comment